Iyo umuntu ari mu mubano, inshuti ze akenshi zibona uwo babana binyuze mu nkuru abagezaho. Iyo ugize intugunda n’umukunzi wawe, ukabibwira inshuti zawe ukibanda ku byo yakoze nabi, baba bumva uruhande rwawe gusa. Nyuma y’igihe, wowe n’umukunzi wawe mushobora kwiyunga, ariko inshuti zawe zigakomeza kubona uwo mubana nk’umuntu mubi.
Kuki tuvuga inkuru zirengera uruhande rumwe?
Iyo dusangiza inshuti zacu ibibazo byo mu mubano, akenshi tuba turi mu bihe by’amarangamutima akaze twababaye, turakaye cyangwa twumva tutumviswe. Icyo gihe, intego yacu iba atari ugushaka ukuri, ahubwo tuba dushaka kumva turi kumvwa no kugirirwa impuhwe.
Ibi bituma twibanda ku bice by’inkuru bidushyigikira, tukirengagiza uruhare rwacu mu kibazo. Iyi myifatire igira ingaruka zishingiye ku mitekerereze, harimo:
1. Guhitamo amakuru yemeza ibyo dushaka
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 bwerekana ko iyo tumaze kwiyumvisha ko twarenganijwe, duhita dushaka ibimenyetso bishimangira uko tubibona aho gushaka ukuri. Iyo inshuti zawe zakubwira ngo “Ibi birarenze! Sinzi impamvu yakugiriye atyo”, birushaho gushimangira ko warenganye.
2. Gushyira imbaraga mu bibi kurusha ibyiza
Ubushakashatsi bwerekana ko ubwonko bwacu bwita cyane ku bibi kurusha ibyiza. Ibi bituma ikosa rimwe ry’umukunzi wawe rishobora kumera nk’irikomeye, kabone nubwo hari ibyiza byinshi yagukoreye.
Kuvuga umukunzi wawe nabi bituma inshuti zawe nazo zimufata nk’umuntu mubi
3. Kwitandukanya n’amakosa yacu
Iyo twe dukosheje, tubisobanura dukurikije uko ibintu byari bimeze “Nari ndushye, ni yo mpamvu namusubije nabi”, ariko iyo ari abandi, tubifata nk’imico yabo idahinduka “Yanshubije nabi kuko ahora ari umunyamakosa”. Ibi bituma dushobora gufata igikorwa cyoroheje nk’ikimenyetso cy’uko umukunzi wacu adukunda cyangwa atubaha.
4. Kwibuka ibintu uko twabisobanuye aho kuba uko byagenze